Nigeria: Umusore yaciye ibintu nyuma yo gusubira Kwishyuza amafaranga y’ishuri kubera ubushomeri

Muri iyi minsi usanga ubushomeri bwugarije benshi ndetse n’abagize amahirwe yo kujya muri za kaminuza bakomeje kwibaza ejo hazaza habo kubera ko babuze imikorere.

Umusore yatunguranye ubwo yajyaga kuri kaminuza y’ikoranabuhanga ya Ladoke Akintola (LAUTECH) ahitwa Ogboosho, muri Leta ya Oyo,muri Nigeria kwishyuza amafaranga y’ishuri yahishyuye ariko akaba yarabuze akazi.

Nk’uko uyu musore yabitangaza ngo ntabwo yigeze abona akazi kuva arangije kwiga muri iyi kaminuza ariyo mpamvu yabagaruriye impamyabumenyi yabo ngo nabo bamusubize amafaranga y’ishyuri yatanze.