Mugihe hirya nohino mu hahurira abantu benshi ubwiherero bukomeje kuba ikibazo cy’ingutu ndetse hamwe bikaba bisaba ko wishyura kugirango ubonene aho wiherera, hari namwe mu matorero yishyuza ubwiherero bwayo.
Muri iyi kamena 2023 hakomeje gukwirakwizwa ibaruwa ubuyobozi bwa bwa Paruwasi Kacyiru/Kagugu bwadikiye abagana iyi Paruwasi ko ubwiherero bwabo babweguriye Umushoramari bityo rero ngo uwashaka serivise z’ubwiherero agomba gukuriza amategeko y’umushoramari yo kwishyura ubwiherero.
Itangazo ryagiraga riti” Ubuyobozi bwa Paruwasi Kacyiru/ kagugu buramenyesha abifuza serivisi z’ubwiherero ko iyinyubako y’ubwiherere yeguriwe Umushoramari itakiri mu maboko ya Paruwasi, bukaba busaba abifuza izo servisi bose ko bagomba kwishyura igiciro cyashyizweho mbere yo kwinjira. Buramenyesha kandi ko uzafatwa yihagarika inyuma cyangwa iruhande rw’amatoillette azabihanirwa bikomeye”
Iyi ni ibaruwa yashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru wa Paruwsi Kacyiru/Kagugu
Witwa PAdiri Martin Uwamungu.