in

NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Niba ushaka ko umukunzi wawe akwizera mukorere ibi bintu.

Iyo nta cyizere hagati y’abakundana ntabwo umubano wabo ukomera kuko icyambere ari ukwizerana.

Dore icyo wakorera umukunzi wawe bigatuma akwizera:

1.Kutivumbura

Kwivumbura ni ikintu kibi cyane mu buzima busanzwe bwa buri munsi noneho iyo uhora wivumbura cyangwa wirakaza ku mukunzi wawe ikibaye cyose ukarakara nawe arabirambwirwa kandi nawe akakurambwirwa vuba.

Ikizima watuza niyo yakubabaza ukaza kubimubaza mumeze neza mwese mwishimye ucishije make burya aragusobanurira kandi akabikubwira neza rwose. Ndabizi kubyihanganira biragora ariko ikiza ni uko wagerageza hanyuma ukaza kumuhana mwese ntanumwe ufite umujinya, icyogihe arabyumva kandi akajyerageza kuburyo bitazonjyera.

2.Kumukunda

Uzamukunde kandi ubimwereke ureke byabindi bajya bavuga ngo iyo ukunze umuntu ukabimwereka aragusuzugura cyangwa ashobora guhita agutendeka, ibyo ntaho bihuriye ushobora kumukunda ukabimwereka ndetse bigatuma nawe yirekura wese kuko aba abona ko nta buryarya bukurimo.

3.Kubwizanya ukuri

Burya mu rukundo habaho ibintu byinshi byatuma rurushaho kwiyongera rero no kubwizanya ukuri biri muri bimwe mu byagufasha mu rukundo.

Tangira ubwize ukuri umukunzi wawe kuri burikimwe cyose kuburyo anakujyenzuye yazajya asanga ibyo wamubwiye ari ukuri.

4.Kumwitaho:

Burya kwita ku mukunzi wawe ni byiza kandi ntabwo bisaba ibintu byinshi, niba aguhamagaye ukamwitaba kandi umuvugisha neza icyo akubajije ukamusubiza witonze kandi umubwiza ukuri, ukamuha impano umutunguye niyo yaba ari nto burya iramushimisha kandi ukazajya umenya uko yiriwe n’uko yaramutse mbese ukamuha umwanya mu buzima bwawe ukongeraho no kumwereka inshuti zawe kuko bimwereka ko uterwa ishema nawe.

6.Kutamutendeka

Bakunze kuvuga ngo gutendeka ni byiza ariko njye siko mbyumva, ushobora gutendeka umuntu kandi yagukundaga ugasanga arabimenye, ikizere kigahita gishira cyangwa mugahita mutandukana kandi yagukundaga by’ukuri wawundi wamutendekagaho ugasanga we nta gukunda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyabaye ku mutoza w’ikipe ya Mali byaba isomo ku Amavubi.

Umusore yishimiye impano isekeje abatereta umukunzi we bamuhaye.