Akenshi hari abantu bavuga ko ari amazi mu yandi bigatuma bataba bakwihangana ngo bategereze igihe bamarira kogera ahubwo bagahita banyara aho muri douche.
hari ingaruka nyinshi zibaho iyo umuntu yimenyereje kunyara muri douche ndetse inyinshi ni ingaruka mbi zigera ku buzima bw’umuntu. zimwe muri zo ni izi;
- Niba usoba uri muri douche, ushobora kuba uri gutoza ubwonko bwawe ko unyara iteka igihe cyose wumvise urusaku rw’amazi.
- Ntukwiye kwimenyereza Kunyara igihe uri koga umubiri wose cyangwa uri muri Douche kuko uba utoza ubwonko kutihangana mu gihe ushatse kwihagarika.
Alicia Jeffrey-Thomas, ufite doctorate muri Physical therapy, yemeje abantu mu magambo ye agira ati “Niba unyara igihe uri koga umubiri wose birashoboka ko uri gutoza ubwonko bwawe kwibwira ko ugomba kunyara igihe wumva urusaku rw’amazi yo muri douche.