Burya kugira ngo umuntu abe muremure cyangwa mugufi biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo ibiryo akunda kurya, imiterere y’abo mu muryango we ndetse n’imwe mu myitozo akunda gukora, iyo umuntu ari muremure rero bimwongerera ubwiza n’igikundiro ndetse akanezezwa no gukora buri kimwe kurusha umuntu mugufi.
Niba wifuza kuba muremure rero ukaba ubabajwe bikomeye n’uko uri mugufi ndetse rimwe na rimwe bikagutera ipfunwe mu bandi hari uburyo bwiza bwagufasha kongera uburebure bwawe niba wumva ubishaka koko. Ubwo buryo rero nta bundi ahubwo icyo abantu batari bazi n’uko amwe mu mafunguro dufata agira uruhare mu mikurire y’igihagararo nk’uko bahanga babivuga, amwe muri aya mafunguro ni aya akurikira;
Inyama y’inkoko burya ngo igira uruhare mu mikurire y’umuntu kuko igira protein zifasha mu kongerera uburebure amagufwa n’imikaya, iyo uramutse wihase inyama y’inkoko rero ku buryo ku munsi ushobora nko kurya garama 50 bishobora kongera uburebure bwawe. Inyama y’isamake nayo ijya kumera nk’iy’inkoko kuko igira vitamin D ifasha amagufwa gukomera no gukura, mu isamake kandi habamo proteine zikuza imikaya, uramutse ugiye wihata isamake cyane byafasha mu kukongerera uburebure.
Ibikomoka ku mata byose nabyo burya bigira uruhare mu mikurire y’umuntu kuko niho dusanga vitamin A,B,D ndetse na E byose bifasha mu gukuza amagufwa no kuyakomeza, mu gihe wihase ibikomoka ku mata byose ushobora kongera igihagararo cyawe.
Ibindi bintu abahanga bavuga bifasha gukuza igihagararo harimo imineke kuko yihagije ku myunyungugu ifasha amagufwa, Soya nayo irimo kuko ifite protein zituma ingingo z’umuntu zikura neza kandi vuba ndetse n’ubunyobwa kuko vitamine n’imyunyungugu bibubonekamo bifasha mu kongera uburebure bw’umuntu. Niba ufite ikibazo cyo kuba mugufi, aya mafunguro ntakabure mu byo kurya byawe bya buri munsi.