in

Ni ukujya atungaho gusa kugira ngo bose abahaze! Umugabo w’i Mukono yashyingiranywe n’abagore barindwi b’ibizungerezi aho babiri ari n’abavandimwe (AMAFOTO)

Ni ukujya atungaho gusa kugira ngo bose abahaze! Umugabo w’i Mukono yashyingiranywe n’abagore barindwi b’ibizungerezi (AMAFOTO)

Umucuruzi, Ssaalongo Nsikonenne Habib Ssezzigu, yashakanye n’abagore barindwi umunsi umwe.

Ku cyumweru, tariki ya 10 Nzeri 2023, ubukwe bwabereye mu mudugudu wa Bugereka, mu karere ka Mukono muri Uganda.

Babiri mu bagore barindwi yashakanye nabo baravukana.

Igikorwa cyatangiye ahagana mu ma saa munani za mu gitondo, aho abageni babanje muri Salon gutunganywa ubwiza ni uko maze binjira mu modoka z’ubukwe.

Nyuma yo guhana indahiro z’abashakanye, Nsikonnene n’abagore be barindwi bakoze urugendo runini ruyobowe n’amagare ya boda boda, banyuze mu mijyi ya Kalagi, Kasana, na Nakifuma, mbere yo kugera mu rugo rwabo saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ibirori by’ubukwe byatangijwe n’igitaramo ubwo abashakanye batambukaga mu modoka ari nako abantu bakomaga amashyi mu gihe abandi bari batonze umurongo ku mihanda kugira ngo birebere ibyo birori.

Abantu bamwe ntibashoboraga kwizera ko ari ukuri, abandi bakavuga ko bwari ubwa mbere babonye ibintu nk’ibi.

Muri abo bagore harimo Mariam, Madina, Aisha, Zainabu, Fatuma, Rashida, na Musanyusa, akaba ari umugore wa mbere wa Habib kandi akaba amaze imyaka irindwi ari kumwe na we.

Habib kandi yaguze imodoka nshyashya nk’impano kuri buri mugore we.

Mu birori, abageni basanze intebe zabo zateguwe, buri wese yanditseho amazina ye.

Nsikonnene mu ijambo rye mu birori, yashimye abagore be kuba baramubereye indahemuka.

Yishimye cyane ati: “Abagore banjye ntibagira ishyari hagati yabo.”

Ati: “Nabamenyesheje ukundi maze mfata icyemezo cyo kubashyingira icyarimwe kugira ngo umuryango umwe wishimye.”

Yavuze ko mu gihe kiri imbere azaba yongeyeho abandi bagore.

Yongeyeho ati: “Ndacyari umusore kandi mu gihe cya vuba, Imana nibishaka, sinshobora kuvuga ko iyi ari yo herezo ryayo.”

Se w’umukwe, Hajj Abdul Ssemakula yavuze ko kugira abagore benshi bimaze kumenyerwa muri uyu muryango yongeraho ko sekuru yari afite abagore batandatu batandukanijwe n’imyenda mu nzu imwe.

Ati: “Data nyakwigendera yari afite abagore 5 nanjye ubwanjye mfite abagore bane baba mu nzu imwe”.

Bavuga ko Habib yahinduye amateka yo gushaka abagore benshi muri Uganda icyarimwe.

AMAFOTO

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Noneho bose baraza kurwanira ku mufasha: Wa mwana witwa Gilbert urusha Reagan ubusesenguzi yashimiwe cyane n’umukinnyi wamufashije none bikaba byatumye abona ikipe ikomeye cyane igiye kuzajya imuhemba hakoreshejwe igitiyo

Ni umumiriyaridi w’umugore! Umunyamakuru yasuye Isimbi Model wasezeye muri Kigali Boss Babies ni uko maze atungurwa n’inyubako atuyemo