in

Ni amahano: Umwana w’imyaka 13 arashinja papa we na sebukuru kumufata ku ngufu.

Ishami rishinzwe umutekano mu ngabo za Nigeria (NSCDC)ryataye muri yombi abagabo babiri bashinjwa gufata ku ngufu umukobwa wabo w’imyaka 13.

Umuvugizi w’ubuyobozi, Adigun Daniel, yatangaje ayo makuru ku wa mbere, tariki ya 29 Ugushyingo,mu itangazo yatangiye ahitwa Osogbo, yavuze ko kandi abakekwa bafashwe ku wa gatanu nkuko tubikesha urubuga Punch.

Yagize ati “Twakiriye amakuru yatanzwe n’umuntu ko uwo mukobwa yamubwiye ko sekuru na se bamusambanyaga. Se yahise atabwa muri yombi.

Nyuma y’iperereza, uwo mukobwa ukiri muto yatangaje ko se yari amaze imyaka ibiri amusambanya. Yavuze kandi ko yabanaga na nyirakuru ubyara nyina kuva ku myaka itatu nyuma y’uko se na nyina batandukanye akajyanwa kurererwa kwa sekuru na nyirakuru akiri muto.

Uyu mwana w’umukobwa yavuze kandi ko rimwe yasambanijwe na sekuru ariko abigira ibanga kuko yari akibana na we.”

Adigun kandi yavuze ko yaba Se cyangwa sekuru w’uyu mwana nta numwe uremera ibyo aregwa. Uyu mwana yabaye ajyanywe kwitabwaho mu gihe iperereza rigikomeje.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Israel Mbonyi Atunguwe N’Amashusho Y’umusore Uririmba Indirimbo Ye Y’inywera N’itabi (Video)

Inkuru ibabaje: Inkongi y’umuriro ifashe inzu y’ubucuruzi ibyarimo byose birashya birakongoka