in

Ngororero: Umugabo akurikiranweho gutera icyuma umugore we amusanze kwa sebukwe

Ku wa Gatandatu tariki ya 29 Nyakanga 2023, nibwo Hakundukize Jean Damascene wo mu Karere ka Ngororero mu murenge wa Bwira mu kagari ka Kabarondo, yafunzwe akekwaho kwica umugore basezeranye amuteye icyuma.

Hakundukize n’umugore we witwa Muhayimpundu Angelique, basezeranye imbere y’Imana kubana akaramata nk’umugore n’umugabo.

Gusa Angelique yari yarahukanye yaragiye iwabo, umugabo ari naho yamusanze amutera icyuma arapfa.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Muhororo kugira ngo ukorerwe isuzuma, mbere y’uko ushyingurwa.

Hakundukize nyuma yo gufatwa kuri ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Gatumba.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Aha niho umugabo azigaragariza: Itariki ikipe ya Rayon Sports na APR FC zizesuraniraho yamenyekanye

Umutoza wa APR FC Thiery Froger nyuma yo kubura umukino wa gishuti n’ikipe yo hanze ubuyobozi bwateguye umukino wa gishuti na mucyeba kugirango bamusuzume