in

Ngoma: Umunyeshuri yakubise mugenzi we barwanaga bapfa umukobwa

Abanyeshuri babiri bari gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye bashyamiranye bapfa umukobwa, umwe akubita mugenzi we inyundo mu mutwe aramukomeretsa.

Ibi byabereye muri Groupe Scolaire de Kabare iherereye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Ngoma, aho abanyeshuri babiri bari gukora ibizamini bya Leta bapfuye umukobwa umwe ahengera mugenzi we amukubita inyundo.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Kirenga Providence, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko aya makuru ari impamo ariko ko uwakomerekejwe ari ibintu bidakanganye.

Ati “Nibyo, ni abana babiri b’abahungu bari mu gusubiramo amasomo muri weekend. Barashwanye hanyuma baratongana, bigeraho umwe yubikira undi aramukubita abandi baramufata. Bigaragara ko ari imyitwarire mibi, kugera aho umwe akomerekeje mugenzi we.”

Yavuze ko habayeho gushaka nyirabayazana maze yoherezwa mu rugo kugira ngo hirindwe amakimbirane ashobora guteza intonganya zishobora kuganisha ku kuvusha amaraso.

Ati “Twashatse nyirabayazana, dutumiza umubyeyi we dufata icyemezo cy’uko uwo mwana ahabwa umubyeyi we kugira ngo amucyure hanyuma azajye aza gukora ibizamini aturutse mu rugo cyane ko ari hafi.”

Uyu muyobozi yemeje ko ibivugwa ko bapfuye umukobwa bose bakunda ari byo ariko asaba ko ababyeyi bakwiye kugira uruhare mu burere bw’abana babo.

Ati “ Niko bivugwa kuko natwe ari ko twabyumvise. Bose barakomeza gukora ibizamini kuko uwakomeretse ntabwo yagize ikibazo cyatuma adakomeza kubikora.”

Ibizamini bya leta biri gukorwa byatangiye kuri 20 Nyakanga 2021, biteganyijwe ko bizasozwa ku wa 27 Nyakanga 2021 ariko abazakora ibizamini byo gushyira mu bikorwa ibyo bize “pratique” bizatangira ku wa 28 Nyakanga 2021.

SRC: IGIHE

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ese koko Mc Tino agiye kurongora umukobwa yatereye ivi ejo? Yatumaze amatsiko yose twari dufite

Video isekeje: Ndimbati yarose bongereye iminsi ya Guma mu rugo araturika ararira 🤣🤣