Ngoma: Umugore yasanze umugabo we mu kazi amwatse iyo kurya ahita amutemana n’umwana we wari wamuherekeje.
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma rwaregeye Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma uwitwa Iradukunda Jean Bosco ukurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake.
Mu ijoro ryo ku wa 22 Nzeri 2023 saa munani z’ijoro nibwo Iradukunda Jean Bosco utuye mu Murenge wa Karenge, Akarere ka Rwamagana, yijyanye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Karenge agiye gutanga amakuru ko yishe umugore n’umwana we.
Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko aba yabiciye mu rugo abamo aho akora akazi k’izamu ubwo bahamusangaga umugore yamwaka amafaranga bakagirana amakimbirane.
Icyo gihe ngo umugore yagiye gutaha umugabo afata umuhoro aramutema umwana yari yaryamishije aho ari ze ahita amukubita umuhoro ku mutwe bombi barapfa.
Uregwa naramuka ahamwe n’icyaha, azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ariko nkubwo umuntu yica umugore ni umwana ngo bigende gute? Nukuri Iwacu murwanda hakwiye amasengesho