in

Ngoma: Ubuvumo buzwi nka ‘Gabanyifiriti’ bwakorerwagamo amasengesho y’imbatura mugabo bwafunzwe

Ngoma: Ubuvumo buzwi nka ‘Gabanyifiriti’ bwakorerwagamo amasengesho y’imbatura mugabo bwafunzwe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwafunze ubuvumo abaturage bo mu Murenge wa Kibungo bakundaga kujya gusengeramo, abenshi bakaba bavugaga ko bahasubirizwa bimwe mu bibazo baba bafite.

Ubu buvumo bwiswe ‘Gabanyifiriti’ buherereye mu Kagari ka Gahima mu Murenge wa Kibungo.

Kugira ngo ubwinjiremo usesera ahantu mu mwobo ukinjira mu rutare ari naho benshi bakunze kujya gusengera biherereye ngo bakanahabonera ibisubizo by’ibibazo byabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo, Singirankabo Jean Claude, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bafunze ubu buvumo bwa ‘Gabanyifiriti’ mu gukumira ko hari abaturage bazahagirira ikibazo ngo kuko hari ahantu habi cyane.

 

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ubwenge burarahurwa: Menya amazina y’umugabo wubatse inzu isumba izindi zose zo mu Rwanda n’amazina yiyo nyubako ikandagirwamo n’umugabo igasiba undi 

Agiye gukira akiri muto! Umukinnyi wirukanwe muri APR FC kubera agatama yabonye ikipe nshya hanze y’u Rwanda izajya imuhemba mu madorari