Ku cyumweru mu Karere ka Ngoma hafashwe abasore babiri bakekwaho kwiba moto yo mu bwoko bwa Bajaj n’igare bakabihisha mu gihuru.
Abafashwe ni uwitwa Niyitanga Gilbert w’imyaka 20 y’amavuko na Cyiza Jean Claude w’imyaka 19 bafatiwe mu kagari ka Nkanga mu murenge wa Sake ahagana saa yine n’igice z’ijoro.