in

Ngoma : Abagabo bariguhambirinzwa riva n’abagore babo badahawe n’impamba

Mu karere ka Ngoma mu murenge wa Mugesa akagari ka Akabungo biravugwa ko abagabo bahonzwa ku nkeke bagahitamo kwahukana.

 

Mu buhamya umwe mu bagabo batuye muri Kano karere yahaye TV1/Radio 1 avuga ko ubu yahukanye nyuma yuko umugore we ashatse ku mwica.

 

Ati “Mu Kwezi gushize, afata ibiryo abana bambikiye ashyiramo ifumbire mva ruganda.Nimba yarashakaga ko mbyibuha simbizi.Umwana yaraje ati Papa ugiye gupfa,ibiryo Mama yashyizemo ifumbire. Nge narahukanye nabi, nagera mu mfuruka uko ngana gutya ku myaka 55 nkaba ndara iwacu.”

 

Akomeza agira ati “ Ejo bundi arifata, ku kibuga cy’umupira, andeba niyicariye ndeba umupira, ankubita inshyi eshatu, mu ruhame. Na nubu ugutwi ntabwo kumva.”

 

hari nuwumvikanye asobanura uburyo se umubyara yari agiye kuribwa n’inyamaswa.

 

agira ati ” Papa yari agiye kuribwa n’inyamaswa yahukana, Papa yagira ngo aravuze,mama agatera hejuru. Papa ati nubundi warandangije umunsi uvuga inkwano tugasezerana. “

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugesera,Ndayambaje Emmanuel, yavuze ko yagiriye inama imiryango kubana mu mahoro, birinda ubusinzi.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Shampiyona ya basketball mu Rwanda : APR BBC itangiye Shampiyona isya itanzitse

Rwatubyaye Abdul abajijwe umukino yareba mu gihe ikipe ya APR FC na Rayon Sports ziri gukina yatunguranye