in

Ngibi ibihugu byemerera umugore kurongorwa n’abagabo benshi

Urutonde rw’ibihugu byemerera umugore kurongorwa n’abagabo barenze umwe rwakozwe n’ikinyamakuru Xalimanews.com, ruragaragaza ibihugu 9 byemera bene ubwo bukwe butangaje.

Kenya/Tanzania

Ubwoko bw’aba Masai butuye mu majyepfo ya Kenya n’amajyaruguru ya Tanzania naho havugwa cyane abagore bakunze kuba batunzwe n’abagabo benshi kandi ibyo ntibifatwa nk’uburaya ahubwo ni ko umuco n’amahame bagenderaho bibiteganya.

Brazil

Mu gace ka Bororos kari muri Leta ya Mato Grosso muri Brazil, abaturage baho bafite ikibazo cy’ubuke bw’abagore, kandi umuco wabo ntubemerera gushaka udakomoka muri ako gace,. Ibi bituma umugore umwe ashobora gusangirwa n’abagabo bagera kuri 5 ku mpuzandengo.

China

Ubwoko b’aba Tibetan buba mu Bushinwa. Tibetan ni ubwoko bw’Abashinwa bafite inkomoko muri Nepal, usibye kuba umugore wo muri ubu bwoko aryamana n’umugabo wese ashatse nawe uva muri ubu bwoko. Aba bo ngo bemera no kuryamana no gushakana n’abo bava inda imwe. Ikindi kintu cyihariye ni uko ubu bwoko abagore aribo bafata umwanzuro mbese ubusanzwe imiryango yo muri Tibetan iyoborwa n’abagore.

India

Ubuhinde ni ikimwe mu bihugu bigaragaramo abagore barongorwa n’abagabo benshi. Ibi bigaragara cyane mu gace ka Jaunsar-Bawar kari muri Leta ya Uttarakhand. Mu tundi duce nka Kinnaur muri leta ya Himachal , Nilgiris na Nanjanad Vellala .

Nepal

Mu bwoko bwa Trebas, ubusanzwe umugore ni we uyobora urugo, mu izungura umukobwa ni we uragwa na Nyina imitungo yose y’umuryango, ibi bigatuma aba afite ijambo rikomeye mu muryango. Ubusanzwe muri aka gace nta mugabo ugira umugore we. Umukuru w’umuryango agena umugabo ugomba kuryamana n’umugore uko abishatse. Bivuze ko buri mugabo aba azi umunsi we ararana n’umugore runaka. Umugabo ngo iyo aryamanye n’umugore, asiga inkweto ku muryango kugira ngo n’iyo haba hari umugabo ushaka kuhayobera, azibone amenye ko muri urwo rugo rw’umugore harimo undi mugabo.

Nigeria

Mu gace ka Irigwe gatuwe n’abaturage 17,000 gusa bemerera umugore gushakwa n’abagabo barenze umwe.Ubu bwoko buto butuye muri Nigeria n’ubwo gushaka abagabo benshi ku mugore umwe byaciwe mu mwaka w’1968 ntibibuza ko hari abagore na n’ubu baba bafite abagabo benshi bazwi. Aha, muri aka gace usanga umugore ava mu rugo rumwe akajya kurara mu rundi. Kugira ngo bandike umwana kuri se babara aho umugore yaraye igihe kinini mu gihe yasamaga iyo ndaz akaba ari we uba se w’umwana.

Venezuela

Mu gace ka Bari gaherereye muri Venezuela naho umugore yemererwa kurongorwa n’abagabo benshi. Aha muri aka gace, abana bafite ba se barenze umwe babarirwa kuri 34% by’abana bose bahavuka. Bivuze ko nyina aba afite abagabo 2 cyangwa barengaho bitewe n’uko yabyifuje.

RDC

Muri Bashilélé muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umuco wabo wemerera abagore gushaka abagabo benshi.

Paraguay

Mu gihugu cya Paraguay hari ubwoko bw’aba-Ache buhatuye, aho abarenga 60% by’abagore baba bafite abagabo barenze umwe. Ibi kandi ntibyigera bitera urujijo iyo umugore abyaye umwana yandikwa kuri ba bagabo bose yashatse, bityo bakaba bafite inshingano zo kumwitaho bose ku buryo bungana. Abenshi mu bana bavuka muri aka gace baba bafite ba se 2 cyangwa abarenzeho bitewe n’abo umugore yashatse.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Anita Pendo yiganye kureba nka Miss Pamella ubwo yarari mu kiganiro (video)

Ifoto: Ibyo abanyeshuri bakoze inkweto bigana byahagurukije inzego z’umutekano