in

Nessa na Beat Killah bahishuye ibanga rikomeye Ku mubano wabo wihariye

Mu kiganiro bagiranye n’ikinyamakuru IGIHE, abahanzi Nessa na Beat Killah bemeye bwa mbere ko bamaze imyaka itandatu babana nk’umugore n’umugabo. Nubwo bakoranye mu muziki mu gihe kirenga imyaka icumi, bahisemo kubanza kugirira ibanga ubuzima bwabo bwite kugira ngo babanze bubake neza ibintu byabo.

 

Muri icyo kiganiro, batangaje ko batangiye gufasha impano nshya, bahereye ku muhanzi witwa Elie Livingstone uzwi nka Topic. Topic yize umuziki mu Ishuri rya Muzika ry’u Rwanda, aho yarangirije mu 2017, maze ahita yinjira mu bijyanye no gucuranga mu matsinda atandukanye. Yahisemo gukorana na Nessa na Beat Killah kubera ko abizeye mu mikorere no kumufasha kugera ku nzozi ze.

 

Ku rundi ruhande, Beat Killah yemeje ko bahisemo gukorana na Topic kubera impano ye n’umurava wo gukora byinshi mu gihe gito. Topic yahise asohora indirimbo ye nshya yitwa ‘Nta Pressure’, igiye ahagaragara mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Agatama gakabije katumye Miss Muheto Divine yerekeza mu gihome

Impinduka mu bakinnyi 11 umutoza w’Amavubi azakoresha ejo bafite intego yo kunyagira Djibouti