Mu minsi ishize, hari abahanzi n’abakunzi b’umuziki bavugaga ko Nel Ngabo adahabwa umwanya uhagije mu rugendo rwe rwa muzika muri Kina Music. Umwe mu bagaragaje ibi ni Dumba, uba muri Canada, wavuze ko Nel Ngabo akwiye kuva muri Kina Music kuko idindiza iterambere rye.
Icyakora mu kiganiro yagiranye n’abafana be kuri YouTube, Nel Ngabo yahakanye ibyo byose, avuga ko mu rugendo rwe rw’umuziki afashwa bihagije na Kina Music. Yagize ati: “Mfite uburenganzira bwo gukora injyana yose nshaka, kandi ndatuje muri Kina Music.”
Yongeyeho ko kuva yinjiye muri iyi Label, bamufashije gutera imbere mu buhanga n’imishinga ye, ndetse ko abavuga ko atabona amahwemo ari ibinyoma. Nel Ngabo yasoje asaba abakunzi be gushyigikira abahanzi aho bari, aho gushaka kubacira inzira runaka.