Ndimbati yihaye ibyo gutandaraza aratanyuka: Ndimbati yakirijweho umuriro nyuma yo kwamamariza inganda 2 zenga inzoga.
Umwuka mubi hagati ya Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati n’uruganda rwenga inzoga rwa Sky Drop Industries rwamubonye yamamaza izindi nzoga muri Tour du Rwanda 2023 kandi nabo bagifitanye amasezerano y’imikoranire.
Uyu mwuka mubi wazamutse nyuma y’uko Ndimbati agaragaye muri Tour du Rwanda 2023 mu myambaro ya Ingufu Gin Ltd no mu bikorwa byamamaza iki kinyobwa kandi hari ikindi abereye “Brand Ambassador” mu gihe cy’amezi atandatu.
Mu mpera z’Ukuboza 2022 nibwo yasinye amasezerano, ahabwa inshingano zo kwamamaza ibinyobwa by’uru ruganda rwa Sky Drop Industries ruherereye mu Karere ka Bugesera.
Ubuyobozi bw’uru ruganda buvuga ko bwatunguwe no kubona Ndimbati yamamaza ibikorwa by’urundi ruganda rwenga ibinyobwa bimeze nk’ibyabo kandi bihabanye n’amasezerano bagiranye.
Ndimbati yatangarije ko hari impamvu zabimuteye n’ubwo atashatse kuzitangaza ariko yemera ko agiye kuganira n’uru ruganda abereye Brand Ambassador bagasuzuma iby’iki kibazo.
Ntabwo higeze hatangazwa agaciro cyangwa ibikubiye mu masezerano yagiranye n’urwo ruganda baheruka gusinyana.

