Uwihoreye Jean Bosco uzwi muri sinema nya Rwanda ku izina rya Ndimbati nyuma yo kuva muri gereza agizwe umwere ku byaha yashinjwaga byo gusindisha akanafata kungufu.
Ndimbati ageze iwe yashimiye umugore we agira ati” Umugore wanjye ni intwari.” yakomeje avuga ko agiye kwandika igitabo cy’ibyo yanyuzemo.
Nyuma yo gufungurwa Ndimbati yatatse umugore we, avuga ko kuba yarihanganiye ibigeragezo byose, bigaragaza ubutwari afite.
Nyuma yo kurekurwa kwa Ndimbati, ntabwo yigeze ajijinganya mu kugaragariza itangazamakuru urukundo umugore we amukunda nyuma yo kumwitangira muri byose kuva yafatwa kugeza arekuwe.
Ndimbati yagize ati” Mbere na mbere nagira ngo mumfashe buri wese ashime Imana mu mutima. Buriya ntakiri hejuru y’Imana.
Mu bantu nshimira cyane, ndashimira umufasha wanjye”. “Ndabivuze ndi imbere y’itangazamakuru kandi nzahora mbivuga, mfite umugore utameze nk’abandi bagore, mfite umugore wihangana, mfite umugore w’intangarugero”.