in

Ndambiwe guhaza ibifu by’abandi njye nshonje! Ubutumwa bwa Niyo Bosco bukomeje gutera urujijo

Umuhanzi Niyokwizerwa Bosco wamenyekanye nka Niyo Bosco akomeje gutera urujijo ku bakunzi ba Muzika ndetse n’imyidagaduro muri rusange nyuma y’ubutumwa yanditse arambiwe guhaza ibifu by’abandi ariko we ashonje.

Ni ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram bwumvikanamo akababaro kuko avuga ko akumbuye ahahise he kuruta aho ari kugana.

Muri ubu butumwa yagize ati “Ntabwo ndi gukunda uwo ndi kuba we, ntabwo byumvikana nk’ibisanzwe ariko nkumbuye ahahise hanjye kuruta ejo hazaza. Ndumva nacitse intege cyane.”
Uyu musore usigaye yifashishwa cyane mu kwandika no kuyobora indirimbo z‘abahanzi yakomeje agira ati “Ndambiwe no kwirengagiza uwo ndiwe nita kukugaburira ibifu by’abandi nyamara icyanjye cyishwe ni nzara.”

Ndifuza ko ibintu byose abantu bita ko nagezeho byakwibagirana nkarwanira ishema ryanjye ntashingiye ku muntu ushaka gutera imbere huti huti naho njye ndimo gusubira hasi. Sinshaka kugira uwo nshinja , gusa uwo mbwira ariyizi.”

Benshi mu babonye ubutumwa bwa Niyo Bosco, baketse ko ari amayeri ari gukina kugira ngo abantu bamuvugeho mbere yo gusohora indirimbo nshya nkuko bimaze kumenyerwa kuri bamwe mu bahanzi abandi nabo bavuga ko bishobora kuba ari ukuri ahubwo bikaba byari bimaze kumurenga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Musanze:impanuka ikomeye imbangukiragutabara igonganye na fuso ubwo zageragezaga ku bisikana

Abanyamakuru bakomeye muri siporo mu Rwanda berekeje i burayi (video)