Hari ku ya 07 Kanama 1989 nibwo umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy yabonye izuba. Kuri uyu wa 07 Kanama 2022, imyaka 33 iruzuye neza uyu muhanzi wabaye icyamamare guhera hano mu Rwanda kugeza ku rwego mpuzamahanga abonye izuba.
Mimi, umufasha wa Meddy, abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yagaragarije Meddy urukundo amukunda ndetse anamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko. Mimi yifashishije imwe muri videwo irimo ibihe bitandukanye Meddy yagiye agira harimo aho yararimo gucuranga ndetse n’aho yari ateruye umwana wabo w’imfura (Myla) maze ayiherekesha amagambo agira ati « HAPPY BIRTHDAY TO MY KING! I AM SO BLESSED TO HAVE YOU AS MY FOREVER. I PRAY GOD ALWAYS FILLS YOUR HEART WITH SO MUCH LOVE & HAPPINESS. TO MANY MORE YEARS OF CELEBRATING YOU! MYLA IS BLESSED TO HAVE YOU! MY BEST DAYS ARE WITH YOU TOO. PS: I LOVE YOUUUUU NGABO TODAY AND FOREVER 🤍♾🖤 ». Ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo « ISABUKURU NZIZA KU MWAMI WANJYE! MFITE UMUGISHA MWINSHI KUBA KUBA NGUFITE NK’UWANJYE W’UBUZIRAHEREZO. NSENGA IMANA NGO IHORE IKUZURIZA URUKUNDO N’UMUNEZERO. IMANA IMPE INDI MYAKA KUGIRANGO TWISHIMANA NKWIZIHIZA. MYLA YARAHIRIWE KUBA AGUFITE. IMINSI YANJYE IKOMEYE Y’AGACIRO NI IYO TURI KUMWE. PS: NDAGUKUNDAAAAA NGABO UYU MUNSI N’UBUZIRAHEREZO 🤍♾🖤 ».