Mu buzima busanzwe imibare y’abantu babana n’uburwayi buterwa no kutita ku mibiri yabo bihagije ntisiba kuzamuka cyane ndetse bamwe na bamwe zibambura ubuzima niyo mpamvu yegob yifashishije ubushakashatsi bitandukanye bw’inzobere mu buzima twabateguriye ibintu 5 ugomba kwitaho kugirango ugire ubuzima buzira umuze
Dore ibintu bitanu ugomba kwitaho ukagira ubuzima buzira umuze:
1. Kurya ifunguro witeguriye
Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo ufunguye ifunguro witeguriye rinyura umubiri wawe cyane Kandi riba ryizewe.
2.kunywa kawa
Ubushakashatsi bugaragaza ko kunywa Kuwa bitwika ibinture Kandi bigafasha amaraso gutembera neza sibyo gusa kuko no kunywa udukombe3 twa kawa bishobora gufasha umuntu kuramba
3.kunywa amazi menshi
Ubushakashatsi bugaragaza ko kunywa amazi aringirakamaro mubuzima kuko bifasha mu igogora ry’igifu Kandi agatuma amaraso atembera neza
4.Gufata akaruhuko
Ubushakashatsi bwagaragaje ko akaruhuko gafasha umubiri gutuza ndetse no gukora neza bityo ugatana n’uburwayi
5.Gukora imyitozo ngorora mu biri
Iyi myitozo yiganjemo siporo ifasha umubiri kugororoka ndetse no gusohoro imyunyu n’isukari bishobora gutera diyabete igihe byabaye byinshi mu mubiri