in

“Navuganye na Buravan mbere ho gato y’uko yitaba Imana” Ketchup yavuze ku rupfu rw’umuhanzi Yvan Buravan (Videwo)

Umukinnyikazi wa filime Mukayizera Djalia wamamaye nka Ketchup muri ‘Bamenya Series’ yavuze ko yavuganye na Buravan mbere ho gato y’uko yitaba Imana.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na MIE Empire ikorera kuri YouTube aho yari abajijwe kuri Yvan Buravan witabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu.

Ketchup yavuze ko yavuganye na Buravan akamubwira ko arwaye nuko ngo Ketchup agira ngo ni imikino gusa nyuma yaje kubibona ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye abona kubyemera.

Mbere y’uko Yvan Buravan yitaba Imana yavuganye na Ketchup, aho Ketchup yamubwiye ko azakira kuko ari kumwe n’Imana nuko Yvan Buravan amubwira ko bitashoboka.

Ketchup na Buravan bahujwe na telephone ubwo Yvan Buravan yamwandikiye akamubwira ko akunda ukuntu akina nuko maze na Ketchup akamubwira ko akunda uko aririmba.

Videwo

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hamisa Mobeto yavuze igisobanuro cy’umuhungu mwiza

Imyaka ni imibare: umukecuru w’imyaka 86 yagaragaye akora ibidasanzwe (video)