Nashali Alma w’imyaka 24 wasakaye ku mbuga nkoranyambaga mu kwezi kwashize bivuye mu kurwanya umusore wari umusagariye muri gym muri Inwood Park Apartment Complex ,muri Leta Zunze Ubumwe za America yahawe igihembo na Polisi.
Nashali Alma yahawe igihembo n’umuyobozi wa Polisi ya Hillsborough County ,bwana Sherrif Chad Chronister,mu muhango wabaye kuwa 3 ku mugoroba , ni igihembo cyiswe ” Strenght and Courage Awards “ yahawe kubw’imbaraga n’umuhate yagize wo kwitabara bikaba bizagira uruhare mu gutinyura abandi bari n’abategarugori kwitabara igihe basagariwe.
Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje Nashali Alma ari muri gym ajya gufungurira umusore witwa Xavier Thomas ngo wari usanzwe ukorera imyitozo aho ,gusa akimufungurira yahise atangira gusatira umukobwa amukorakora ,umukobwa abasha ku mwiyaka aritabara .
REBA HANO AMASHUSHO UBWO NASHALI ALMA YITABARAGA