in ,

“Nari mfite umugore turatandukana” Bwa mbere Bishop Gafaranga yemeje ko yari afite umugore bakaza gutandukana agahita ajya kwiteretera umuramyi Annette Murava bari kubana nk’umugore n’umugabo

“Nari mfite umugore turatandukana” Bwa mbere Bishop Gafaranga yemeje ko yari afite umugore bakaza gutandukana agahita ajya kwiteretera umuramyi Annette Murava bari kubana nk’umugore n’umugabo.

Ibi uyu mugabo yabyemereye mu kiganiro yagiranye na Murindahabi Irene ku muyoboro wa YouTube channel yitwa MIE.

Bishop Gafaranga wari umaze umwaka atagaragara mu itangazamakuru nyuma yaho akoze ubukwe na Annette Murava, ubukwe bwaba bombi bukaba bwaravuzweho byinshi rero akaba yaje kubiva imuzingo avuga ukuri kose.

Ubukwe bwa Bishop Gafaranga na Annette Murava bukaba bwarabaye mu kwa kabiri tariki ya 11 uy’umwaka, ariko ubwo bwabaga havuzwe inkuru nyinshi kuri Bishop Garafaranga, aho havuzwe ko agiye gukora ubukwe kandi afite undi mugore.

Bishop gafaranga yongeye kugaragara mu itangzamakuru aho yagize byinshi atangaza ku byamubayeho n’impamvu yatinze kuvuga ku byavuzwe mu bu kwebwe.

Ubwo yaganiraga na Irene yamubajije impamvu yari yarabuze mu itangazamakuru, yagize ati: ”Mu byukuri ibyo narindimo ntibyari binyoroheye bite we n’ibihe narindimo gucamo byuko harimo gushinjwa ubujura bite we na kampani nakoranye nayo.”

Bishop mbere yuko akora ubukwe hakaba haraje inkuru ivugako yaba yarafatanyije kwiba abanyarwanda nuwahoze ayobora kampani ya Tomtransfer ya Munyaneza Thomas, aho bavugako ashobora kuba yaratwaye amafaranga yabakiriyabe angana na miliyari 32 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi rero ubwo byabaga byatumye Bishop gafaranga atangira gukurikirwa n’inzengo zishinzwe umutekano mu Rwanda arizo RIB, akaba yarazitabaga kugirango bakomeze iperereza ry’imbitse kuri kino kibazo rero bituma adakomeza kugaragara mu itangazamakuru.

Irene yakomeje ku muganiriza bidatinze abamubajije ku byubukwe bwe bwavuzweho amagambo menshi atandukanye ameza n’amabi, yagize ati “Maze igihe ntereje iki gihe ko nzabibazwa ariko igihe kirageze ngo nsobanurire abantu, bavugako nakoze ubukwe mfite umugore batabihagazeho”

Bishop yakomeje agira Ati “Jyewe narimfite umugore ariko kuberako bitakunzeko dukomezanya kubwo kutumvikana kwacu byatumye dutandukana kandi abantu bavuzeko natse divoruse mu mazi abiri baribeshye kuko ntaho ibyo byabaye mu mategeko kuko divoruse kugirango uyihabwe bisaba kujya munkiko kugirango babahe gatanya rero ntago byafata amezi abiri ababikoze barabizi.

Abantu bavuze nibyo bishakiye, kuko hari n’abagore bagiye bavugako nabateye inda kandi bambeshyera ariko ukuri kwaje kwigaragaza.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Hamza
Hamza
1 year ago

Mujye mukora proofreading mwandike neza uko byagakwiye mukurukije amategeko y’imyandikire. Aho gukata mukate aho gushyira mu dukubo mubikore bizajya bituma abasomyi tutajijwa. N’aho Gafaranga we bamuveho hubaka Imana Kandi Imana ikunda urugo.

‘Asigaye yibeta akajya kurya udufoto twa wenyine’ Mu mafoto atandukanye y’umuhanzi Meddy winjiye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ari imbere y’inzu n’imodoka by’akataraboneka

Niyo wakora utaryama kuyigura byaguma mu nzozi: Rick Ross yaguze isaha igurwa n’umugabo igasiba undi