“Naragukundaga cyane cyane” Amarangamutima ya Yolo The Queen kuri Yanga witabye Imana kuri uyu munsi

Yolo The Queen wamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera imiterere ye ikurura benshi yababajwe n’urupfu rw’uwahoze ari umusobanuzi wa filime.

Kuri uyu munsi nibwo uwahoze akora akazi ko gusobanura filime, Yanga yitabye Imana muri Africa y’Epfo.

Urupfu rw’uyu mugabo rwababaje benshi cyane kubera ukuntu yari afite igikundiro muri rubanda nyamwinshi.

Mu bababajwe n’urupfu rwa yanga harimo na Yolo The Queen aho abinyujije kuri sitori ye ya Instagram yagize ati: “Naragukundaga cyane cyane. Imana igutuze aheza.”