Umuraperi Gsb Kiloz ukorera umuziki mu mujyi wa Kigali yahishuye inkomoko y’indirimbo ye nshya yise “Abanjye Ndabazi” ikunzwe n’abatari bacye muri iyi minsi bitewe n’ubutumwa buyikubiyemo ndetse n’amazina atandukanye akomeye yumvikanamo.
“Abanjye Ndabazi” ni indirimbo nshya y’umuhanzi Gsb Kiloz ubusanzwe witwa IRAGUHA Lando Fils igaruka ku mvune abahanzi bakizamuka bahura nazo, arko by’umwihariko we akibanda ku bantu batandukanye bamubaye hafi mu bihe yakoraga umuziki we ibihe bitoroshye barimo abanyamakuru nka Young Ellyman, Johnson Kaya, Anitha Pendo, Mc Tino, Gitego, Bogard, Robert Mckenna Abavanga umuziki barimo Dj Bisosso, Dj Sonia n’abandi benshi.
Mu kiganiro yagiranye na Bogard ukorera Magic Fm, Gsb yatangaje ko mu gihe yakoraga indirimbo yitwa “Akarwa k’Umwijima” ubuzima yari abayemo habe mu muziki ndetse no mu buzima bwe busanzwe, hari bantu bamubaye hafi cyane bakamuha ubufasha bunyuranye, Ibi ngo bikaba aribyo byamweretse ko atari buri wese waba inshuti yawe. Yemeza ko aha ariho havuye igitekerezo cyo gukora indirimbo “Abanjye Ndabazi” ashimira aba bantu barimo abanyamakuru, Abavanga umuziki ndetse n’abandi bafite aho bahuriye nabyo bamufashije.
Iyi ndirimbo “Abanjye Ndabazi” mu minsi igera kuri 9 amashusho yayo amaze agiye hanze imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 11 ndetse ikaba ari imwe mu ndirimbo zikunzwe ndetse ziri gucurangwa cyane hirya no hino mu mujyi wa Kigali ndetse no mu nkengero zawo. Mu nyikirizo yayo igira iti: “Nubwo mba nisekera, Abanjye ndabazi, kuri street abanjye ndabazi, mu bitendo abanjye ndabazi, no jokes abanjye ndabazi”
Nyuma yo gusohora “Abanjye Ndabazi” amashusho ndetse n’amajwi, Gsb yatangaje ko mu rwego rwo kwita ku bakunzi b’umuziki we atifuza gutinza indi mishinga, bityo ko afite indirimbo zitandukanye zishobora gusohoka ari “EP” {Extended Playlist} ndetse ngo zikaba ziriho n’indirimbo ziri mu zindi njyana, nk’izizaba zicuranze mu ma Piano ndetse n’izindi.
Uyu muraperi uhamya ko injyana ya Hip hop ihagaze neza ndetse igiye kurushaho kumera neza yakoze indirimbo zitandukanye zose wasanga kuri Channel ye ya Youtube yitwa “Gsb Rwanda” zirimo ‘Akarwa Remix yafatanyije n’abaraperi barimo Neg G The General, Generous 44, Extra na Glory Majesty, Ibisekuru, Giti Mu Jisho yafatanije na Gisa cy’Inganzo ndetse n’izindi nyinshi.