Nadia Farid Ishmael umugore wa Riderman yifurije isabukuru nziza umugabo we yifashishije amagambo akomeye yiganjemo amuvuga imyato kuri iyi sabukuru.
Ati “Isabukuru nziza rukundo. Uko umunsi ukeye ngenda ndushaho kugukunda. Kuva amaso yanjye yabona indoro yawe ntabwo urukundo ngukunda rurarekera gukura. Sinzi uko ubigenza kugira ngo buri munsi unyatsemo ibyiyumviro bishya.”
“Ibyo nakundaga byose nkiri inkumi byandyoheye kurushaho ungize uwawe kuko mbisangira nawe. Ubu iyo nicaye mu bandi tutari kumwe umutima uba uterera aho uri n’ibitekerezo iyo ndebye nabi byisangira wowe.”
“Niba hari ikintu kizanshimisha ni ukuzazana imvi nkageza ku munsi wanjye wa nyuma wo muri ubu buzima tukiri kumwe.
Nkwigiraho byinshi cyane kandi nterwa ishema n’uwo uri we.
Nubwo kurera ari uguhozaho, kubana n’umugabo w’imyitwarire n’imyifatire myiza nk’iyawe bigabanya umurimo wo gusobanura igikwiye kuranga umuntu wubaha Imana, umubyeyi ,umugabo ,umwana mwiza, umukwe mwiza, umuvandimwe, incuti nziza, umukozi witanga ,umuntu ukunda Igihugu, umujyanama mwiza, umwuzukuru mwiza, umuntu w’ubumuntu, imfura kuko ibikorwa byawe biriranga bikanasobanura byose.”