Nsabimana Aimable w’imyaka 25 y’amavuko, asanzwe ari myugariro wa Kiyovu Sports akaba myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi.
Nsabimana Aimable yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Grace nawe yemera ko bakomezanya urugendo rw’ubuzima.
Aherutse kongererwa amasezerano muri Mutarama uyu mwaka. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gashyantare 2023, nibwo Aimable Nsabimana yasabye umukunzi we Grace ko yamubera umukunzi w’ibihe byose ndetse nawe amubwira Yego.
Ni ubwa kabiri Nsabimana Aimable yari atereye ivi umukobwa, Koko tariki 22 Gashyantare mu 2021, nabwi Aimable yari yasabye umukobwa witwa Issa Leila ko yazamubera umugore, nawe arabyemera, igikorwa cyabereye mu karere ka Kicukiro, muri Mirimani Rebero.