in ,

Muyoboke Alex yashimagije Miss Igisabo kubera kwambara ikariso (amafoto)

Muyoboke Alex, umuyobozi mukuru wa Decent Entertainment akaba numwe mu byamamare bizwe cyane hano mu Rwanda muri byinshi bijyanye n’imyidagaduro, mu masaha ashize amaze gushimagiza Miss Igisabo kubwo kwambara bikini mu marushanwa ya Miss Earth 2017 arimo kubera mu gihugu cya Philippines. Nkuko Muyoboke yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yagaragaje ko yishimiye cyane Miss Igisabo kubera ko yambaye bikini muri aya marushanwa benshi bavuze ko ari ukwica umuco.

Ibyo Muyoboke yatangaje abinyujije kuri instagram

Mu magambo ye bwite, Muyoboke Alex yagize ati: “Igisabo umuco + bikini= RALC × MINISPOC yemwe ndayoboza kw’idembe bambewe @uwasehirwahonorine ndagushyigikiye ????”. Bigaragara cyane ko ashyigikiye Miss Igisabo ku buryo bukomeye cyane ndetse akomeza kwishimira kumubona yambaye bikini. Muyoboke Alex yashimagije Miss Igisabo akoresheje iyi foto yashyize ku rukuta rwe rwa instagram imugaragaza ndetse amugereranya no hambere aho abari batambaraga bikwije.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Keza Joannah, Teta Sandra, Amandah mu basitari nyarwanda basebejwe no kwambara impenure

Young Grace yibasiwe n’abafana be azira gukundana n’umuzungu