in

Mutesi Jolly udacana uwaka n’abagabo yongeye kubibasira

Miss Rwanda wa 2016 ariwe Mutesi Jolly umenyereweho kudacana uwaka n’abagabo b’inkozi z’ibibi, yongeye gukebura abagabo badaha agaciro abagore ndetse n’abagabo bagize abagore babo ibikoresho gusa.

Yavuze ko nkuko politiki y’igihugu ishyize imbere umwana w’umukobwa cyangwa se igitsina gore aho kiva kikagera, nta bagabo bakwiye kwitwikira amateka hanyuma ngo bakomeze bahohotere abagore babo.

Yavuze kandi no kubagabo bavuga ko abagore bumvishwa n’imigeri nka moto ko ibyo bidakwiye na gato aba yunze mu irya AMAG DE BLACK ubwo nawe aherutse kuvuga ko umugabo ukubita  umugore aba ari imbwa.

Miss Mutesi Jolly icyaba cyose ntawakwirengagiza uko aharanira gushyira imbere igitsina gore si none gusa kuko kuva yagira ijambo rirenze iryundi mugore ntago yabibagiwe nibo yashyize imbere.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ifoto; Ariel Ways na Juno baciye amarenga yuko basubiranye

Myugariro ukomeye wa Rayon Sports yerekanye umwana we w’imfura (Amafoto)