Abagabo cyangwa abasore bakora amakosa iyo umukobwa cyangwa umugore yabasuye bigatuma uwo mukobwa cyangwa uwo mugore atazigera abagarukira mu rugo. Iyo umukobwa cyangwa umugore yagusuye akakwereka ko ashaka ko mukora imibonano mpuzabitsina ntushobore gusoma ibimenyetso yakweretse ngo umenye uko ubyitwaramo Bizana agatotsi mu mubano wanyu.
Umukobwa/ umugore wagusuye nakwereka ibimenyetso bikurikira uzamenye icyo ashaka.
1. Aza yambaye akajipo kagufi cyangwa ikanzu ngufi
Umukobwa/ umugore wagusuye akaza yambaye akajipo kagufi akenshi aba akeneye ko mutera akabariro Umukobwa cyangwa umugore ntukibwire ko ari umuswa muguhitamo imyenda yambara aza kugusura, kubw’ ibyo iyo ahisemo kuzana aba yayizanye kubera impamvu.
2. Akurambika umutwe ku rutugu cyangwa ku bibero:
Iyo umukobwa akurwamye ku rutugu cyangwa ku kibero si uko aba abaniwe kwicara neza ahubwo abikora kugira ngo agushotore ugire icyo wibwira.
3. Akubwira ngo arataha nyuma y’ isaha imwe
Iyo umukobwa cyangwa umugore yagusuye ukumva atangiye kukubwira ko arataha nyuma y’ isaha aba agira ngo akwereke ko hari ikindi gikorwa mwakora muri iyo saha. Abivuga kugira umenye ko mugifite umwanya uhagije.
4. Akubwira ko yumva ashaka kuryama ariko adashaka kukubangamira
Kuba umukobwa cyangwa umugore agusura akakubwira ko ashaka kuryama si uko aba ananiwe. Abaye yari afite umunaniro ntabwo yaba yiriwe agusura, akubwira ko ashaka kuryama kugira ngo muge gukinira ku buriri. Ikimenyimenyi n’ umwemerera uti nta kibazo genda uryame azagenda ariko ashake ko mukomeza kuvugana.
5. Akubwira ati « Uziko nibagiwe gufunda neza igipesu cy’ ishati »
Iyo yagusuye akakubwira gutya aba agira ngo umwiteho, ibitekerezo byawe ubimwerekezeho.
6. Agusaba ko mubyinana indirimbo
Nagusaba ko mubyinana indirimbo ituje ni uko aba ashaka gushotora amarangamutima yawe.
Ntukwiye kubuza umukobwa cyangwa umugore kugusura kuko ntiwabaho utagira inshuti, kandi iyo akweretse ko ashaka ko muryamana ukabyirengagiza bishobora gutuma umubano wanyu uzamo agatotsi. Nibyiza ko umenya gusoma no gusobanukirwa ibi bimenyetso ariko ugashaka uburyo umuganiriza ukamuhindurira imitekerereze kuko abantu bemerewe kuryamana ni umugore n’ umugabo we gusa. Ibindi ni ubusambanyi kandi iyo wakoze ubusambanyi n’ abantu benshi hari igihe bigusenyera urugo.