in

Musore nawe mukobwa ibi birakureba niba ushaka gutegura umunsi wa Saint Valentin ukagenda neza n’umukunzi wawe

Tariki ya 14 Gashyantare izwi nk’umunsi w’abakundana ku isi yose. Ni umunsi wihariye wo kwishimira urukundo mu buryo budasanzwe ndetse no gushimangira umubano n’umukunzi wawe.

Abakundana ku isi yose bafashe uyu munsi nk’umwanya wo kwerekana urukundo ku bandi, aho bikorwa bahana impano, bagasangira amafunguro, bagahana ubutumwa bw’urukundo, ndetse bakamarana umwanya bari ahantu hatuje.

Hari ibintu byinshi byo gukora kugira ngo uwo munsi ugende neza, gusa ariko gutoranya icyo ukora, bikunze gutera urujijo. Dore urutonde rw’ibintu bimwe ushobora gukora kugirango wizihize uyu munsi udasanzwe hamwe n’umukunzi wawe.

1. Sohokana umukunzi wawe

Tegura ahantu heza wasohokana umukunzi wawe akanyurwa, bibaye byiza umukunzi wawe wamujyana ahantu hatuje hari akayaga gahuha gacye gacye.

Mu gihe wasohokanye n’umukunzi wawe, ugomba kumujyana ahantu muri buze kubona ifunguro ku buryo muri busangire. Ikindi kandi mu gihe muri gusangira mugomba kuba muri kumva uturirimbo tw’urukundo kandi dutuje.

2. Fata akanya ujyane n’umukunzi wawe kureba filime

Ku munsi w’abakundana biba byiza iyo ujyanye n’uwo mu kundana kureba filime y’urukundo, iyo filime igomba kuba ituje cyane cyangwa isekeje ku buryo wowe n’uwo muri mu rukundo mugira ibyishimo.

Mu gihe muri kurebana filime mugomba kuba mwegeranye, mufatanye ibiganza mugakurikira uko filime iri kugenda. Ikindi kandi ntuzigere wibagirwa kureba umukunzi wawe mu maso kugira ngo umenya neza niba yaryohewe cyane yabihiwe.

3. Hamagara cyangwa wandikire umukunzi wawe

Hari igihe umunsi w’abakundanye ugera wowe n’umukunzi wawe mutari hafi ngo mubashe kubonana imbona nkubone. Uzamuhamagare cyangwa umwandikire ubutumwa bwiza bw’urukundo.

Yego, ndabizi ko ibyo byose nk’ubwiye haruguru usanzwe ubikora, kuri uwo munsi ugomba guhindura uburyo wabikoraga ukabikora mu bundi buryo umukunzi wawe atamenyereye.

4. Ririmbira umukunzi wawe

Uzakore uko ushoboye kose uririmbire umukunzi wawe aturirimbo dutuje tw’urukundo, bibaye byiza wamuririmbira indirimbo uzi aharaye muri iyo minsi. Kuririmbira umukunzi ngo anyurwe ntago bigombera ijwi ryiza nk’irya Seline Dion cyangwa Garou, ahubwo bisaba kubikura ku mutima.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ntibisanzwe: umugore umaze imyaka 20 atogoshesha umusatsi we yateye abantu kumirwa (Video)

Rwanda: Umukobwa yatangaje ko yifuzako uyu mwaka abakobwa nabo batinyuka bagasaba abasore ko babana nk’umugore n’umugabo