Abagabo benshi baterwa ipfunwe no kutabasha gushimisha abakunzi babo mu gikorwa cyo gukora urukundo ,bitewe no kurangiza vuba.Muri iyi nkuru turababwira technique ebyiri rwose abashakanye cyangwa abakundana bakoresha maze bagatinza igihe cyo gutera akabariro. Gukoresha agakingirizo nabyo kandi buriya birafasha. Iyo umuntu akoresha agakingirizo ntiyumva cyane umubiri w’uwo bari gukora imibonano mpuzabitsina bityo bigatuma arangiza atinze.
Tekinike ya 1: Squeeze Technique
Squeeze technique ni ugukanda ubugabo aho umutwe w’igitsina utereye. Ibi bikorwa iyo umugabo yumva agiye gusohora kandi bigakorwa amasegonda 30. Ibi bihagarika gusohora. Mushobora gusubiramo ibi inshuro zigera kuri 5 mbere yuko noneho mureka umugabo akarangiza.
Tekinike ya 2: The Start and End
Ubu ni uburyo bworoshye kandi bumenyerewe. Umugabo cyangwa se umugore ahagarika imibonano mpuzabitsina igihe yumva yari agiye gusohora (ariko atarasohora) amasegonda 30-60. Iyo yumvise gusohora bitakibaye, barongera bagasubukura imibonano mpuzabitsina. Ukomeza usubiramo inshuri 4 kugera kuri 5.
Ngayo nguko rero mwe mukomeje kudukurikira umunsi kuwundi. Niba urangiza vuba mu gihe uri mugikorwa nuwo mwashakanye koresha izo tekinike. Zirizewe kandi cyane.