in

Musore menya ibintu ukwiriye gukora mu gihe uri gutereta umukobwa

 

Abasore benshi iyo bagiye gutereta ntago bamenya amagambo meza bakwiriye gukoresha mu gihe bagiye gutereta kuburyo byaborohera kuba bafatisha abakobwa ndetse bakabemerera n’urukundo.

Dore ibintu 5 byibanze ukwiriye gukora :

1.Musuhuze :
Ibi ni bimwe mu bintu byingenzi ukwiriye gukora mu gihe ushaka kwigarurira umutima w’umukobwa kuko niho byose biba bishingiye ntago ushobora gukundana n’umuntu utigeze usuhuza ngo umenya amakuru ye.

3.Muganirize umubwire ibyiza bye :
Burya abakobwa ntaho bataniye n’abana bato kuko nabo bakunda abantu bababwira ibyiza byabo cyane kurusha kumubwira ibibi afite, umukobwa niyo yaba afite umwate gerageza umwereke ko uwo mwate ari mwiza cyane kandi wawukunze ibyo bizatuma nawe agukunda cyane k’uburyo utabasha kumva.

5.Musohokane :
Abakobwa bakunda umuntu ubasohokana cyane kabona niyo waba udafite ibya Mirenge, umukobwa icyo wamugurira cyose cya mushimisha ku rwego rwo hejuru kandi bituma mubona umwanya uhagije wo kuganira mu karushaho kwiyumvanamo maze umutima we ukawiyegurira bitakugoye.

7.Muvugishe kenshi gashoboka ku munsi :
Abakobwa bakunda abantu babitaho cyane rero iyo umuhamagara cyangwa se ukamwandikira mu gitondo ukamubaza uko yaramutse saa sita zagera ukamubaza niba yariye bwakira ukamwifuriza ijoro ryiza.

9.Mwirekureho mu magambo :
Iyo wisanzuye ku mukobwa nawe arirekura maze akakubwira akari ku mutima kandi burya abakobwa ntago bakunda abahungu badakunda kuganira babashaka ko ubaganiriza yewe byaba na ngombwa ukabasetse birabanyura cyane.

Musore iyi ni inama ugirwa gukora kandi uramutse ubikoze neza ntakabuza umukobwa wakegukana umutima we.

 

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuryango w’abantu 4 witabye Imana ku isaha imwe n’umunsi umwe

Umukobwa w’uburanga witabiriye Miss Rwanda yanditse amateka mashya mu Rwanda