Rutahizamu wa Manchester United, Ronaldo yahuye n’ikibazo cyo kunengwa mu gihugu cye nyuma y’imikino ibiri atitwaye mo neza muri Shampiyona y’ibihugu ku m’umugabane w’iburayi.
Itangazamakuru ryo muri Porutugali ryasabye ko uyu mugabo w’imyaka 37 yarekurwa mbere yo gutsindwa na Espagne igitego 1-0. Kimwe mu bitabo bikomeye muri iki gihugu, A Bola, cyari gifite umutwe ugira uti: ‘menos Ronaldo, mais Portugal’, bisobanurwa ngo ‘Ronaldo uri hasi, Porutugali iri hejuru’.
Kunegura kwarushijeho kwiyongera nyuma yo gutsindwa na Espagne, abafana benshi bifuza ko Diogo Jota cyangwa Joao Felix batangira kumenyerezwa mu ikipe y’igihugu imbere y’igikombe cyisi kiri imbere.
Mushiki wa Cristiano Ronaldo Katia Aveiro yahise avuga ko abafana ba Porutugali ari abarwayi, badafite umutima, ibicucu kandi badashima
Ronaldo yakiniye igihugu cye inshuro 191 ayitsindira ibitego 117. Katia Aveiro, yasimbukiye ku rubuga rwe rwa Instagram mu nyandiko ndende.
Yagize ati: “Afite umuryango we n’abamukunda iruhande rwe. Bazahora hafi ye, uko byagenda kose. Ariko ibihe byubu ntibintangaje na gato. Abanya Portigale bacira amacandwe ku isahani bariraho, burigihe niko bigenda.
“Niyo mpamvu iyo umuntu agaragaye mu yindi sura agahindura imitekerereze, birababaza, Ndi hamwe nawe, mwami wanjye, tuza.