in

Musanze mu mujyi, inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi y’umuriro maze ibyari birimo birashya birakongoka

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Mutarama 2023, mu karere ka Musanze rwagati mu mujyi, inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi y’umuriro maze ibicuruzwa birashya birakongoka ntihagira icyo baramuramo.

Mu miryango 19 yari igize iyi nzu yafashwe n’inkongi y’umuriro, imiryango 7 muri iyo ibyari birimo byose byakongotse byose, ngo nubwo hatarakorwa igenzura ryuzuye, abacuruzi bavuga ko ibyahiye bifite agaciro karenga miliyoni 100Rrw.

Abacuruzi bacururizaga muri iyi nzu bavuze ko guhera ejo ku wa mbere babonaga umuriro w’amashanyarazi ugenda kandi ugaruka, kandi bavuga ko nta bwishingizi bari bafite kandi na nyir’inzu nawe ntiyari yarashyize iyi nzu mu bwishingizi.

Amakuru avuga ko iyi nkongi y’umuriro yari ifite ubukana ngo kuko ibyari muri izo nzu byafashaga umuriro kwiyongera urugero nk’ahari ifuru. Ubu hari gukorwa iperereza ngo harebwe icyaba kihishe inyuma y’iyo nkongi y’umuriro.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Dore impamvu ibitaramo byabangamiraga abaturage bituma hubakwa Kigali Arena izwi nka BK Arena

Rutahizamu ukinira Amavubi yabenzwe n’ikipe yakiniraga bituma atandukana nayo