in

Musanze: Inkari z’abasinzi bo mu Byangabo zikomeje kubangamira abaturage baturiye aho banyara

Musanze: Inkari z’abasinzi bo mu Byangabo zikomeje kubangamira abaturage baturiye aho banyara.

Abaturage batuye muri santeri y’ubucuruzi yo mu Byangabo mu murenge wa Busogo akarere ka Musanze barembejwe n’impumuro mbi ituruka mu nkari z’abasinzi banyara inyuma y’utubari ducururizwamo inzoga.

Aba baturage bahangayikishijwe n’iki kibazo bavuga ko akenshi giterwa n’abasinzi babura aho banyara.

Umwe muri aba baturage yabwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko uyu mwanda uzamura impumuro mbi aho batuye dore ko hari n’abatangiye kugirwaho ingaruka mbi n’iki kibazo babona nk’ikizasiga ubuzima bwabo mu kaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busogo, NDAYAMBAJE Kalima Augustin yavuze ko iki kibazo bagiye kureba uko bagikemura mu buryo bwihuse.

Yagize ati “Iki kibazo kirazwi, mu gihe gito kiraba cyakemuwe”.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Karabaye i Nyarugenge byakaze! Juvenal agiye kwirukanwa muri Kiyovu ndetse aherekejwe n’abakinnyi bose yaguze

RIP Serugendo Sylve! Umusore yahamagajwe ngo ajye gusobanura imyitwarire ye idahwitse yagaragaje ni uko maze ahitamo kujya kwisobanura imbere y’Imana aho kujya imbere y’abo bantu bamuhamagaje