in

Musanze: Abaturage bariye karungu barasaba ko umurambo washyinguwe hutihuti watabururwa

Mu karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi mu Kagari ka Bisate haravugwa inkuru y’abaturage bariye karungu bashaka ko umurambo wa Bizimana Olivier watabururwa.

Uyu nyakwigendera ngo ku munsi wo ku cyumweru tariki 11 Ukuboza yagiye gucuruza imbada nkuko yari asanzwe abikora buri munsi, nyuma ajya mukabari maze amafaranga yose arayanywera.

Atashye ageze mu rugo umugore we abonye ko yasinze kandi ntakintu azanye, yahise amwahuka aramukubita afatanyije n’umuhunguwe bamugira intere akomeza kurembera aho murugo.

Abaturage iyo babazaga umudamu we yababwiraga ko yagiye gushaka akazi Nyagatare, nyuma ngo baje kumujyana kwa muganga yararebye, bamutwara kuri moto bamupfutse mu maso maze mu kanya gato bamugarura yapfuye ahita ashyingurwa.

Abaturage barasaba ko umurambo wa nyakwigendera watabururwa ngo hagasuzumwa icyamwishe.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ni igitangaza, amanota ya Miss Muheto mu kizamini cya Leta yatumye abantu bacika ururondogoro kubera ubuke bwayo

Menya ibi byiza: Ese waruzi ibyiza byo kunywa amata avanze n’ubuki mu buzima bwawe bwa buri munsi