in

“Muribuka Kabera avuga ko mini zitemewe? ” Mutesi Scovia yunze mu rya rubanda aca urubanza kuri wa mukobwa wafotowe ibere ryagiye hanze

Mu kiganiro Ingingo y’umunsi, Mutesi Scovia acisha kuri YouTube channel, yagarutse ku mukobwa uherutse gufotorwa ibere ryagiye hanze.

Ubwo ifoto y’uyu mukobwa yajyaga hanze, yahise isakara ku mbuga nkoranyambaga nyinshi ndetse si mu Rwanda gusa kuko no hanze yarwo yagezeyo.

Benshi babonye iyi foto bagaye cyane umuntu wayifoto ndetse akanayikwirakwiza, gusa abandi bagaye uyu mukobwa bitewe n’uburyo yagiye mu ruhame atambaye imyenda y’imbere.

Gusa Mutesi Scovia ntiyemeranywa n’aba bagaya Umufotozi cyangwa uwayikwirakwije ndetse ntanubwo agaya umukobwa ahubwo agaya abamuhaye uburere.

Mu magambo ye Scovia yagize ati “ikibazo si uwafoto ifoto cyangwa ikinyamakuru cyayikwije, yewe ikibazo si n’umukobwa, ahubwo ikibazo ni uburere yaherewe mu nzu”.

Yakomeje agira ati “Ese muribuka Kabera avuga ko uzambara mini azahanwa”.

Avuga ko uyu mukobwa iyo aza kuba afite uburere bwiza atakabaye aza mu ruhame atambaye imyenda y’imbere cyangwa ngo yambare impenure.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto y’umuhanzikazi Lydia Jazmine yambaye ubusa hejuru akomeje guca igikuba – Amafoto

Myugariro w’iburyo muri Rayon Sports, bivugwa ko yasabye ubuyobozi bw’iyi kipe ko bwamurekura akajya gushaka amahirwe ahandi