in

Munsi y’ijuru ibitangaza biracyaba! Abana bavukana barokotse impanuka y’indege batowe ari bazima mu ishyamba ry’inzitane bari bamazemo iminsi 40

Abana bavukana barokotse impanuka y’indege batowe ari bazima mu ishyamba ry’inzitane bari bamazemo iminsi 40.

Abana bane b’abanya-Colombie babonetse mu ishyamba rya Amazone ari bazima.

Aba bana babonetse nyuma y’uko indege barimo mu minsi 40 ishize yakoraga impanuka bakisanga muri ririya shyamba ry’inzitane.

Iyi nkuru y’akanyamuneza yatangajwe bwa mbere na Perezida Gustavo Petro, abinyujije ku rukuta rwa Twitter.

Ati: “Abana bane bari baratakariye mu mashyamba ya Colombie mu minsi 40 ishize babonetse ari bazima.”

Aba bana uko ari bane bose bavukana barimo uwitwa Lesly w’imyaka 13 y’amavuko, Soleiny ufite icyenda, Tien Noriel w’imyaka ine ndetse na murumuna wabo witwa Cristin w’umwaka umwe w’amavuko.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uburezi n’imyidagaduro! Ababyeyi bamwe bagize impungenge abandi bagereka akagura ku kandi nyuma yo kubona Umwalimu ari kubyina n’abanyeshuri indirimbo zigezweho (VIDEWO)

We n’abasore rwarahize! Zari Boss Lady yasohokeye i Paris ari kumwe n’undi musore muremure mu buryo amureba araramye (AMAFOTO)