urukundo
Mukobwa, reba ibintu 3 wakora ukigarurira umutima w’umusore utagukunda.

Umuntu wese iyo abonye undi akumva aramukunze, aharanira gukora uko ashoboye ngo atamucika. Kugitsina gore rero biranagorana kuba yakubwira ko yagukunze kuko ubusanzwe ntibiba muri kamere yabo gusaba urukundo.
Muri iyi nkuru turakubwira uko wakwitwara imbere y’umusore utagukunda kugeza wigaruriye umutima we. Aha nibwo noneho yazabona ko umukunda akaba yazamo bitakugoye.
1. Icyubahiro
Nta mugabo/umusore utifuza kubahwa, iyo apanga kubaka urugo ikintu cyambere kiza muri we ni umugore umwubaha. Kubahwa rero ni magirirane, icyo utanze nicyo kikugarukira. Niba weretse umusore wakunze icyubahiro, nawe birikora agatangira kukubaha. Iyo utamwubashye umubano wanyu uhagarara aho.
2. Kwigaragaza neza
Uburyo wambara n’uburyo uvuga bivuze ikintu kinini imbere y’umusore mudasanzwe muziranye. Niba ushaka kuba igikinisho cye, wambara nk’idaya ariko niba ushaka kubona umugabo nyawe wiyambika nk’umukobwa wiyubaha. Igaragaze neza, wiyubahe bizatuma nawe atekereza kuri uwo mukobwa w’ubupfura abona imbere ye.
3. Kwitonda
Niba uyu musore umubonye uburyo, mutege amatwi, umuhe umwanya, umuganirize ibyo ukunda n’ibyo wanga bizatuma abona ko wihagazeho. Ibi numara kubimwereka, uzatangire noneho umwerurire umwereke ko umukunda, ubimwereke muburyo bwose, umwereke ko wishimira ko kuba ari hafi yawe. Mugurire impano, umutungure muri bike ushoboye hanyuma wirebere uburyo azaba uwawe mwarahuye ukamukunda we atanabitekerezaho.
-
Inkuru rusange24 hours ago
Nyuma yo gusezera kuri RBA, Tidjara yerekanye igitangazamakuru agiye gukorera
-
Imyidagaduro13 hours ago
Umugore wa Alpha Rwirangira yerekanye ingano y’urukundo akunda umugabo we n’umwana we w’imfura
-
Imyidagaduro22 hours ago
Marina yavuze ku rukundo rwe na Nizzo Kaboss
-
Imyidagaduro17 hours ago
Miss Grace Bahati yahishuye impamvu yatandukanye na K8 Kavuyo anavuga icyo akundira umukunzi we mushya.
-
Imyidagaduro20 hours ago
Gafotozi Plaisir Muzogeye yerekanye urukundo we n’umuryango we bakunda umwana wabo muto banamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko
-
Imyidagaduro20 hours ago
Umuhanzikazi nyarwanda Azina wakoranye indirimbo na Christopher agiye kurushingana n’umukunzi we (AMAFOTO+VIDEO)
-
Hanze15 hours ago
Umukobwa w’ikizungerezi ufite amabere atangarirwa na benshi yiyamye abamwibasira bamushinja kuyabagisha(AMAFOTO)
-
Imyidagaduro11 hours ago
Chris Hat waririmbye « niko yaje » yerekanye inzu y’akataraboneka asigaye abamo anavuga uko Shaddyboo yatangariye ubuhanga bwe (VIDEO)