in

NdabikunzeNdabikunze NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Mukobwa, ntuzigere ukundana n’abasore bateye gutya.

Aba nibo basore umukobwa aba akwiriye kwitondera byaba ngombwa akabirinda nkuko bitangazwa n’urubuga Elcrema rwandika ku rukundo n’imibanire y’abantu.

1.Umunyamujinya

Imico y’umuntu ugenda uyibonera ku tuntu duto. Niba umusore mukundana arakara akagufata ukabona agiye kugukubita, niba umuntu wese umurakaje ahita akubita, byerekana umuntu w’umunyamujinya kandi igihe muzabana uwo yazanakugirira nabi cyangwa akajya ahora aguhohotera.

2.Umusore ugenzwa no kuryamana nawe gusa

Umusore mutajya mwicara ngo muganire, umusore utajya akugira inama ahubwo buri gihe akubwira ko akumbuye kuryamana nawe. Mwahura akaba aricyo kiganiro gusa, mwaba muri kumwe akaba ashaka ko muryanama gusa ibi byose bikwereka umusore utaguha agaciro ahubwo agukundira ko uhaza irari rye ry’umubiri gusa.

3. Umusore ukundana n’abakobwa benshi ndetse rimwe ukamufata hari abo baryamanye

Uyu munsi wamufashe yaguciye inyuma, ejo ukamufatana n’undi mukobwa , buri gihe ukamubabarira. Uyu muntu umeze gutya ugomba kumwirinda kuko ingeso ntago ipfa gukira, ahubwo yazanakwanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Munabanye iyi ngeso yazayikomeza maze ukazahora wicuza impamvu wemeye kumubera umugore. Iyo mugeze mu rugo ingeso ye hari igihe ayubura, akajya aguca inyuma noneho ku mugaragaro. Icyo gihe utekereza impamvu wakomeje kumwihambiraho kandi yari yakwiyeretse hakiri kare.

Mu buzima ibibazo bibera mu rugo abenshi barabyihanganira ariko umuntu uguca inyuma si benshi bamwihanganira.

4.Umusore wumva ko abagabo baruta abagore muri byose

Umusore usuzugura abagore, wumva ko abagore ari abanyantege nke kandi ko nta nama nzima umugore yagira umuntu, ni uwo kwitonderwa. Uyu na we ntuzakundane na we kuko nta na rimwe azaha agaciro ibitekerezo byawe. Buri gihe niwe uzajya afata umwanzuro niyo yaba atari mukuri.

Impamvu ukwiriye kumwitondera ni uko urugo rwubakwa n’abantu 2. Nimurwbaka ariwe uyobora urugo muri byose , bishobora kuzakubera umutwaro kuko uzisanga nta ruhare ufite mu kubaka urugo rwanyu.

5.Umusore utajya yemera amakosa

Umuntu utemerera ikosa ahubwo buri gihe akabigereka ku bandi bigaragaza ko ari umuntu udashobora kubahiriza inshingano ze uko bikwiriye.

6.Umusore udafite intego

Umusore udafite intego mu buzima na we ukwiriye kumwirinda. Umusore udafite inzozi aharanira kugeraho, umusore udafite icyerekezo cy’iterambere na we yagusubiza inyuma cyangwa akakubera umutwaro. Mu guhitamo umusore muzabana, si ngombwa ko uhitamo utunze nk’ibya Mirenge ku Ntenyo. Ugomba kureba umusore uzi gushakisha ubuzima. Mwene uwo nimugera mu rugo, azahorana ibitekerezo bibateza imbere, maze nawe umwunganire, urugo rwanyu rube urw’icyitegererezo mu maso y’ababagenderera n’abaturanyi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Live : Iwacu Muzika Festival Symphony Band &Niyo Bosco.

Inkuru itari nziza ku muhanzi Khalifan