Mukobwa/mugore! Kakubayeho niba mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina wemera ko bagukozamo intoki mu gitsina.
Si byiza ko umuntu mukoranye imibonano mpuzabitsina umushyira intoki mu gitsina kuko bigira ingaruka mbi kuri uwo muntu.
Gushyira intoki mu gitsina, benshi bumva ko byongera uburyohe gusa bisiga ingaruka zitari nziza ku mukobwa cyangwa umugore wabikorewe.
Zimwe mu ngaruka, harimo infection zo mu gitsina kuko ku ntoki bakojejemo haba hariho mikorobe ziteza icyo kibazo.
Indi ngaruka ni uko ushobora gukomereka mu gitsina mu gihe uwabugukoreye ataciye inzara ze, kandi izo nzara zishobora guteza ibindi bibazo mu gitsina.
Rubyiruko, imibonano mpuzabitsina si myiza habe na gato ku buzima bwanyu kuko byangiza ubuzima bwawe mu ngeri zose.