in

Muhanga:umuntu umwe yaburiwe irengero mu mpanuka y’ubwato bwarimo abagera kuri 40.

Umuntu umwe niwe waburiwe irengero mu mpanuka y’ubwato bwari butwaye abantu bagera kuri 40,Kuri uyu wa Mbere tariki 03 Mutarama 2022 nibwo ubwato bubiri bwari mu mugezi wa Nyabarongo mu gice giherereye mu Karere ka Muhanga, bwakoze impanuka buragongana .

Iyi mpanuka yabereye mu mugezi wa Nyabarongo ubwo ubwato bwavaga mu Karere ka Muhanga bwagonganaga n’ubwavaga mu Karere ka Gakenke.

Hahise habaho ubutabazi bwo kurohora bamwe mu bari muri ubu bwato ariko nyuma yo gukora ibarura ry’abari mu bwato haza kuburamo umuntu umwe witwa Niyonteze Epimaque bikekwa ko ashobora kuba yatwawe n’amazi.

Radiotv10 yatangaje ko Ubu bwato bwari butwaye abantu bagera muri 40 barimo abajya guhahira mu Karere ka Muhanga baturutse mu Karere ka Gakenke ndetse n’abajyaga muri Gakenke bagiye mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru wa RBA yerekanye ifoto ye yo mu myaka 10 ishize abantu birabasetsa

Urukundo ni impumyi koko: Umusaza w’imyaka 70 mu munyenga w’urukundo n’umukobwa muto w’imyaka 25 (Amafoto)