Uyu musore witwa Nkundineza Pierre w’imyaka 23 wakomokaga kagari ka Kirengeli mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, uyu musore bivugwa ko yari arikumwe na bagenzi ubwo berekezaga aho kuri pisine.
Masengesho Maranathan wabanaga na Nkundineza Pierre avuga ko yavuye mu rugo amusezeye ko agiye mu isabukuru y’umusore mugenzi we i Kabgayi, aramutegereza kugeza nijoro ntiyagaruka.
Ati: “Yansize mu rugo ndwaye ambwira ko agiye muri anniversaire ya Carmel arambwira ati ‘urabona mberewe?’ Musubiza ko aberewe ahita agenda, ansezeranya ko ari ahanimugoroba.”
Masengesho avuga ko abonye adatashye atangira kwibaza byinshi ariko atekereza ko afite aho yaraye n’abo bari kumwe.
Ati “Nageze i Kabgayi nje kwivuza bambwira ko uwo twabanaga yapfuye.”
Mukarugambwa Elisabeth Umubyeyi wa Nkundineza yabwiye ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru ko byamugoye kwakira urupfu rw’umwana we.
Ati: “Ntabwo urupfu rwe rwumvikana ni gute umuntu woganaga n’abandi yageza ubwo yitabimana abo bari kumwe mu mazi ntibabimenye?”
Gusa uyu mubyeyi avuga ko ategereje ibiva mu iperereza, kubera ko asanzwe azi ko umwana we nta kibazo yagiraga.
Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga Mugabo Gilbert avuga ko ari ubwa mbere iyi mpanuka yo muri Piscine hano iMuhanga ibaye.
Yagize ati: “Iperereza ryatangiye dutegereje ikivamo.”
Bamwe mu babonye igihe Nkundineza yagiriye muri Piscine bavuga ko yatangiye koga asanzemo abandi bantu, bakibaza impamvu batigeze babona Nkundineza arohama kugeza ubwo bahamusize bagataha.
Umwe yagize ati: “Abarimo bose bogeraga hejuru y’umurambo we, gusa bishoboke ko batigeze bawubona.”