in

Muhanga: Haguye urubura rwapfumaguraga amabati ashaje ndetse runatwara ubuzima bw’amatungo (AMAFOTO)

Ku munsi w’ejo hashize mu karere ka Muhanga haguye imvura nyinshi ivanze n’urubura yica amatungo y’abaturage yangiza n’imyaka itandukanye mu murenge wa Rongi.

Imvura irimo urubura rwinshi yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa 09 Werurwe, 2023  mu Mudugudu wa Horezo, Akagari ka Ruhango mu Murenge wa Rongi yica ihene 4 z’abaturage, yangiza imyaka myinshi  n’ubwatsi bw’amatungo.

Umunyamabanga Nsingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, Nsengimana Oswald avuga ko  nubwo nta barura barakora ry’ibyo uru rubura rwangije, ariko raporo bafite yemeza ko  Hegitari 2 z’ibirayi, ubwatsi bw’amatungo buri ku buso bwa hegitari 6 byangiritse.

Si ibyo gusa byangiritse ahubwo ngo hari umurima w’ibijumba byari bihinze kuri Hegitari 2 rwangije.

AMAFOTO

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

IGOR BEE wasajije abakobwa b’ i kigali ari mubari gutanga ikizere ko umuziki nyarwanda uzagera kure

“Uyu mwana ko areba cyane ra!” Ifoto ya Byiringiro Lague asomana n’umugore we ateruye umwana yatumye abantu bacika ururondogoro