Muhanga: Habuze gato ngo abarozi bari barayogoje Umurenge ngo batwikanwe n’ibirozi byabo bamarishaga abantu.
Abakecuru babiri bo mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga bashyikirijwe Inzego z’Umutekano nyuma y’uko uburozi bari bafite butwikiwe ku biro by’Umurenge burashya burakongoka.
Abo bafashwe ni Mujawamariya Libératha w’Imyaka 60 y’amavuko na mugenzi we Nyirakimonyo Teleziya w’imyaka 65 y’amavuko batuye mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Ruli.
Aba bafashwe beretse abaturage n’Inzego zitandukanye igifurumba cy’uburozi banavuga amazina y’abo bamaze guhitana n’abandi bazinze muri uwo Mudugudu.
Mbere yuko iki kibazo kimenyekana, abo bakecuru bombi babanje kugirana amakimbirane yo mu muryango, bigera ubwo bamena ibanga ry’umwuga basangiye.
Abaturage bavuga ko bahagawe n’ubuyobozi bw’Umudugudu bavuga uko byagenze bicisha abantu uburozi.
Mukantabana Agnès, Umuyobozi w’Isibo muri uyu Mudugudu avuga ko bamaze kubona ko ayo makimbirane avugwamo ikibazo cy’uburozi ndetse n’abo bumaze kwica bahamagaye abo bakecuru, babaza icyo bapfa.
Ubwo burozi bwazanywe nyuma y’uko bahamagaje nabanyamasengesho.
Abo bakecuru babiri bahise batabwa muri yombi, kuko abaturage bashakaga kwihorera bikaba byari guteza ibibazo bikomeye.