Mu gihe nta mfashanyigisho yigisha kubyara impanga, hari ibintu byinshi byongera amahirwe yawe, harimo amateka y’umuryango, imyaka, ubwoko, ibiro, hamwe no kuvura uburumbuke.
Ariko, niba ushaka kubyara impanga, hano hari ibiryo bishobora kugufasha gusama impanga.
Amateke
Amateke n’ibyo kurya birimo progesterone na phytoestrogène, intungamubiri zishingiye ku bimera n’imiti itera hyper-ovulation.
Hyper-ovulation ni igihe aho amagi arenze rimwe akura kandi akarekurwa muri nyababyeyi, bikaba bishobora gutuma umugore atwite impanga. Ikunda kandi kongera amahirwe yo kubyara impanga z’abana babiri cyangwa batatu.
Ubushakashatsi bwerekanye kandi ko gufata amateke ku mafunguro y’abagore bo muri Igbo-Ora, umujyi wo muri leta ya Oyo, bifitanye isano n’umuvuduko mwinshi wo kuvuka kw’impanga.
Ibiryo bikungahaye kuri aside ya folike (folic acid)
Ibiryo birimo aside ya folike ni: avoka, epinari, broccoli, umwijima, n’ibinyamisogwe, byagaragaye ko byongera amahirwe yo kubyara impanga.
Nk’uko ubushakashatsi bumwe bubivuga, gufata aside folike mu gihe ugerageza gusama bishobora kongera gato amahirwe yo kubyara impanga.
Ibikomoka ku mata
Nk’uko ubushakashatsi bumwe bubyerekana, abagore barya ibikomoka ku nyamaswa, cyane cyane amata, bakunze kubyara impanga inshuro eshanu kurusha abatabifata.
Ibibabi bya Okra
Amababi ya Okra, akoreshwa mu gukora isupu, afite fibre, vitamine C, calcium, fer, na proteyine.
Nk’uko ubushakashatsi bubyerekana, abaturage ba Igbo-Ora bemeza ko kurya aya mababi bishobora kongera amahirwe yo gutwita impanga.
Ikitonderwa: ibyo byo kurya tuvuze haruguru ntabwo bituma ubyara impanga 100% ahubwo byongera amahirwe yo kubyara abana b’Impanga.