Abagore bakunda Kwitabwaho mu ngeri zose kuko iyo bagiye guhitamo uwo bazabana barebera ku mugabo uzabasha kuhaza kwifuza kwe.
Ibyo bituma iyo witwaye ku mugore wewe, urugo rurakomera. Muri iyi nkuru tugiye kukwereka uburyo wakwita ku mugore wawe mu gitondo bigatuma akwiyumvamo kurushaho.
Mutungure
Mu gitondo ushobora gutunguza umugore wawe kumutekera ifunguro rya mugitondo, aha biba byiza iyo ubikoze rimwe na rimwe cyane iyo ubizi neza ko yaraye aryamye ananiwe.
Muhe ibyo yaraye agusabye
Abashakanye baganirira mu buriri kuko nibwo baba bisanzuye, muri ibyo biganiro ni naho umugore asaba umugabo icyo akeneye. Rero mugabo, mbere yo kujya mu kazi banze umuhe igisubizo cy’ibyo yagusabye.
Musome
Mbere yo kujya mu kazi, sezera umugore wawe umusoma ndetse usige umubwiye ko ntawumuruta mu bari ku isi yose.