in

Mudara na Chino Kid bateguje umushinga wabo mushya w’indirimbo bise “My Size”

Mudara, umwe mu bahanzi nyarwanda bakomeje kwigarurira imitima ya benshi mu bakunda umuziki, yongeye kuvugisha benshi kubera uburyo ari gukora cyane, ahuza ibikorwa n’amagambo ashimangira ko atazigera aha agahenge abakunzi b’umuziki.

Kuri iyi nshuro, Mudara yateguje umushinga mushya w’indirimbo yise “My SIZE”, afatanyije na mugenzi we Chino Kid, mu gihe itunganyirizwa mu buryo bw’amajwi na producer Kimambo, umwe mu batunganya umuziki bafite ubuhanga n’amateka akomeye.

Uyu muhanzi yavuze amagambo yuje icyizere ndetse n’ubutumwa busa nk’ubuhangayikishije abahanzi bahanganye ku isoko, aho yagize ati: “Mara gusohora indirimbo nzajya mpita nsohora indi nziza kurushaho. Sinzaha agahenge abafana banjye, ndashaka kubaha indirimbo nziza buri gihe.”

Mudara aherutse no gusohora indirimbo yise “Osiyaa”, yakiriwe neza cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse no kuri YouTube, aho abamukurikira bashimangiye ko ari umwe mu bahanzi bafite umwimerere, amagambo asobanutse, ndetse n’amajwi atuje ariko akurura benshi.

Iyo ndirimbo yatumye hari benshi batangira kumukurikirana ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko ku rubuga rwa Intagraam aho amagambo yayo akunze gukoreshwa mu mashusho y’urwenya no kwidagadura ibyitwa Challenge mu ndimi z’amahanga.

Mudara na Chino Kid mu mushinga wabo mushya w’indirimbo bise “My Size”

Indirimbo “My SIZE” yitezweho gukomeza icyo cyerekezo, ndetse Mudara na Chino Kid bavuga ko bayitekerejeho igihe kinini kugira ngo ibe ifite umwihariko kandi ijyane n’igihe.

“My SIZE” muri macye. Ikaba irimo injyana ya Afropop ivanze na Dancehall, ikaba ari uburyo bashakaga ko yumvikanira hose haba mu tubyiniro, kuri radiyo no ku mbuga za streaming.

Mudara ubwo yaganiraga n’umwe mu banyamakuru ba Yegob yagize ati: “Ndacyashimangira ko ngifite inzozi zo kurenga imbibi z’u Rwanda, ngahagararira injyana ku rwego mpuzamahanga.

Ati: “Nzi aho nshaka kugera. Nshaka ko hari igihe abantu bazajya bavuga izina Mudara, izina rikaba ikimenya hose.

Ni inzozi, ariko buri uko bukeye n’uko bwije ndushaho kuzikabya kandi sinshaka kuryama ngo nsinzire ntakoze.”

Abakunzi b’umuziki bategerezanyije “My SIZE” n’amatsiko menshi, dore ko iri ku rutonde rw’indirimbo zitezweho guhindura byinshi ku isura ya muzika nyarwanda muri uyu mwaka.

Mudara we aravuga ko icyo ashaka ari uguhindura uko abantu bareba muzika, agashyiraho umurongo mushya, uwo yita “Umurongo w’umwimerere”, aho buri ndirimbo izajya iba ifite ubutumwa bufatika, ubuhanga mu miririmbire no mu buryo itunganyijwemo.

Uko bigaragara, uyu muhanzi ari mu rugendo rukomeye rwo gusatira intambwe nshya, kandi niba akomeje muri uyu murongo, ntawabura kuvuga ko hari ejo heza he mu muziki we.

Written by MUTABAZI Prince

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mu maguru mashya! Minisitiri wa Sports Nelly Mukazayire, ntaguca ku ruhande, atanze umurongo ku bigiye gukorwa ku mukino wa Rayon Sports na Bugesera hagaragaye imvururu 

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO